in

Imwe mu makipe afite abafana benshi hano mu Rwanda yibohoye

Imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda yibihoye ikibazo gikomeye yari imaranye iminsi.

Mukuru Victory Sport imaze iminsi yiruka mu kibazo cyayo n’umutoza baheruka kwirukana aho yabareze muri FIFA abihshyuzaga Milliyoni zigera kuri 45 z’amarwanda bagombaga ku mwishyura nyuma yo gusesa amasezerano ye.

kuwa kabiri tariki ya 20 nzeri 2022, nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport yohereje amafaranga kuri konte yahawe igomba koherezaho, bivuzeko hategerejwe ko uyu mutoza atangariza FIFA ko yamaze kwakira ibyo yarakeneye noneho FIFA nayo ikamenyesha FERWAFA kugirango iyi kipe ikurwe mu bihano ibashe kwandikisha abakinnyi bayo bashya.

Gusa nyuma yo kwishyura, bamwe mu bakinnyi yari yizeye ko bahita basinya isaha n’isaha harimo uwanze, ariwe Mico Justin gusa Maxime Sekamana we yamaze kwemera gusinyira iyi kipe iri muzifite abafana Benshi hano mu Rwanda.

Mukura Victory Sport bitewe n’iki kibazo yahuye nacyo, byatumye itangira nabi shampiyona kuko mu mikino 3 itangira shampiyona imaze gutsinda umukino umwe uheruka yatsinze ikipe ya Espoir FC ibitego 2-0.

Iyi kipe kandi yamaze kwemera kwitabira irushanwa rya Made in Rwanda Tournament ryatumiwemo amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sport ndetse na Musanze FC ishobora gusimbura APR FC yanze kuzaryitabira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yahaye imbabazi abakinnyi batatu muri batanu bari barafatiwe ibihano bikakaye

VIDEWO: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka Abamotari bavuze induru