in

Impanuka y’imashini izamura abantu mu nyubako ndende (ascenseur), yateye ubwoba abatari bake kubera abantu bari bayirimo

Impanuka y’imashini izamura abantu mu nyubako ndende (ascenseur) muri Tanzania, yateye ubwoba abatari bake kubera abantu bari bayirimo.

Ku wa Gatatu nibwo ‘ascenseur’ yahanukaga ivuye mu igorofa ya 14 y’inyubako izwi nka “Millennium Towers 2” iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Makumbusho.

Iyi ‘ascenseur’ yisekuye hasi ni uko maze abagera kuri barindwi bakomereka mu buryo butandukanye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n’uko iyi mashini yari yarengeje uburemere bw’ibyo igomba gutwara.

Abakomeretse bose bari mu itsinda ry’abari bitabiriye inama yaberaga muri kimwe mu byumba by’iyi nyubako; bose ni abagabo nk’uko The Citizen yabitangaje.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikizakubwira ko umuhungu cyangwa umukobwa akunda kureba filime z’urukozasoni

“Nta mwana uhagarara hejuru y’abakuru”Guhagurukira umuntu mukuru mu modoka rusange byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe batabikozwa mu gihe abandi babifata nk’ubupfura