in ,

Impamvu y’ukuri yateye Miss Keza Joannah kutitabira amarushanwa ya Nyampinga w’umuco ku isi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo uyu mwaka, nibwo Miss Heritage 2016, Mutoni Jane na Miss Heritage 2015, Keza Joannah, bagombaga guhaguruka mu Rwanda berekeza muri Afurika y’Epfo mu marushanwa y’ubwiza ariko urugendo rwabo rwasubitswe rukazakomezwa umwaka utaha wa 2017.

ajakla-horz

 

Mu gihe haburaga icyumweru kimwe gusa ngo aba Ba nyampinga bajye guhagararira u Rwanda, bamenyeshejwe ko urwo rugendo rutakibaye kubera impanvu basobanuriwe mu ibaruwa bandikiwe.


Mu butumwa bahawe basabwe kwihanganira impinduka zabaye muri uyu mwaka ariko babwirwa ko irushanwa ntakizaribuza kuba umwaka utaha, dore ko ryagombaga gutangira tariki ya 4 Ukuboza 2016.

Iri rushanwa ryimuriwe tariki ya 8 Gashyantare 2017. Jane na Joannah babwiwe ko impanvu yisubikwa ari ubusabe bw’ubuyobozi bw’igihugu cya Afurika y’Epfo ndetse no kuba hari bimwe mu bihugu byitabiriye iryo rushanwa ku munota wa nyuma, bitari korohera abateragura iri rushanwa kubabonera ibyangombwa.

Biteganyijwe ko abakobwa bahatanira iryo kamba, bagomba kuba bageze muri Afurika y’Epfo tariki ya 8 Gashyantare 2017. Umwiherero ugatangira tariki ya 8 Gashyantare 2017.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ihinduka ry’imiterere y’umukunzi wa Yannick Mukunzi nyuma y’ibihe bitoroshye yanyuzemo (amafoto)

Dore amafoto ya Priscillah akomeje kurwaza imitima abasore kuri instagram agutuma batangira kumutereta (amafoto)