in

Dore impamvu yateye guhangana gukomeye muri AFCON2023

Igikombe cy’Afurika uyu mwaka cyagaragayemo ibintu byinshi byatunguranye nkaho mu mikino 44 yonyine habonetsemo ibitego 105

ikindi cyatunguranye nuko amakipe yose yari yageze muri 1/2 mu gikombe cy’Afurika giheruka ntayarenze 1/4, yaba Senegal ifite igikombe , Egypt baturiye ku mukino wanyuma, Morocco yari yacakiranye na Algeria ndetse ikagera no muri 1/2 cy’igikombe cy’isi zose zarasezerewe nk’ikimenyetso cyo gutungurana.

Umuyobozi wa CAF Patrice mutsepe yatangaje ko kuba barongereye ibihembo 40% kubitwaye neza ugereranyije nibyo bajyaga babona ndetse no ku makipe ibi ko ari bimwe mu byakomeje iri rushanwa ndetse bigatanga n’umusaruro uri kugarukwaho ubu nubwo irushanwa ritararangira utirengagije ko byanatumye amakipe yitwa ko ari mato akora cyane kugirango abone ibi bihembo.

yagize Ati “Benshi mu bakinnyi [bari mu Gikombe cya Afurika] ntabwo babona amafaranga amwe. Kandi nabonye mu myaka isaga 20 ko iyo wongereye amafaranga ajya mu mifuka y’abakinnyi, ukababwira ngo ’twongereye amafaranga y’ibihembo’, bibatera imbaraga cyane.”

  Dr Patrice Mutsepe umuyobozi wa CAF

Imibare nuko amafaranga azahabwa amakipe

• Ikipe izegukana irushanwa izahabwa miliyoni 7$
• Amakipe yageze ku mukino wanyuma azajya ahabwa Miliyoni 2.5$
• Amakipe yageze muri 1/2 azajya ahabwa 1.3$
• ikipe ya Cotê D’Ivoire yabonye Miliyoni 4$

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi udasanzwe kuri Cristiano Ronaldo na Neymar Jr

Inzara iravuza ubuhuha muri Bugesera FC