in ,

Impamvu Tom Close yahimbye indirimbo “Igikomere” n’impamvu yayifatanyije na Bull Dogg

Umuhanzi Nyarwanda Tom Close uherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise Igikomere yasobanuye impamvu yayihimbye n’impamvu yahisemo kuyifatanya na BullDogg.

Tom Close yavuze ko ku bijyanye n’amagambo ayigize ari indirimbo ivuga ku buryo umuntu ahemukirwa mu rukundo cyangwa mu buzima busanzwe ariko agahitamo kubirenzaho bidakuyeho cya gikomere afite. Yongeyeho ko ibyo yavugaga muri iyo ndirimbo atari ibyamubayeho ahubwo ko ari ibyo yandikiye abafana be. Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo Igikomere iri kuri album ye ya karindwi.

Tom Close yanavuze ko impamvu yafatanyije na BullDogg iyi ndirimbo ye nshya ari uko basanzwe baziranye kuva kera bakiga muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Butare kandi ko ari umujama we wa hafi.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ya Tom Close na BullDogg nshya yitwa Igikomere

Igikomere by Tom Close ft Bull Dogg

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ikimero cy’umuhanzikazi Sacha yambaye Bikini kirigutera abasore kuvugishwa(AMAFOTO)

Dore uburyo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bagize ibihe byiza ku cyirwa cya Ibiza(Amafoto)