in

Impamvu 5 zitumye Chelsea ikomeza gukura nk’isabune kandi ku isoko yari yaraguze ubonetse wese!

Ikipe ya Chelsea ubu ihagaze nabi muri Championa y’icyiciro cya mbere y’Ubwongereza aho iri k’umwanya wa munani n’amanota 21 kandi yarashoye akayabo igura abakinnyi iryaguye.
Muri iy’inkuru tugiye kugaruka ku impamvu ikipe ya Chelsea Championa isubitswe isigay iri mbarubukeye.
1.Gutakaza umuherwe Roman Ibrahimovic ku gaherere.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu nibwo byamenyekanye ko Roman Ibrahimovic wari usanzwe Ari nyiri Chelsea yayitakaje burundu.Bitewe n’ibibazo bya Politike byaje hagati y’Uburusiya n’ibindi bihugu biturutse ku intambara Putin yashoje kuri Ukirane. Leta z’Iburayi zafashe umwanzuro wo guhana umuntu wese ufite aho ahuriye na Perezida Putin bituma Ibrahimovic wari inkoramutima ya Putin ahanwa,ndetse imitungo ye irafatirwa arinaho yatakarije Chelsea. Nyuma yiki kibazo Chelsea yatakaje Ibrahimovic wari uyimazemo imyaka cumi n’icyenda kuko yari yarayigezemo muri 2003,
Chelsea nubwo yaje kugurwa na Todd Boehly akayabo ka Miliyari enye n’igice z’Amapawundi (£4.5billion) ariko ntibibuza abakunzi ba Chelsea gutekereza ko kutitwara neza bituruka gutakaza Roman Ibrahimovic wari warashoye muri Chelsea arenga Miliyari ebyiri z’Amapawundi mu kugura abakinnyi ndetse n’arenga Miliyino mirongo icyenda mu kubaka ubuyobozi bw’ikipe.
Roman Ibrahimovic muri Chelsea yatwayemo Ibikombe 5 bya Premier league,FA Cup 5, Champions League 2, Europe League 2, Community Shield 2,Super Cup 1,ndetse n’ibindi bikombe bitandukanye.

2.Gutakaza Marina Granovskaia ndetse n’abandi bayoboranaga


Todd Boehly ubwo yaguraga Chelsea yaraje yirukana abantu benshi bari barakoranye na Roman Ibrahimovic arinaho yirukaniye Marina,Marina yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Chelsea kuva muri 2014 ubwo yayigeragamo.
Uyu mugore w’Umurusiya abaenshi bemeza ko igenda rye ryakomye mu nkokora ikipe ya Chelsea kuko yari umuntu wari umaze igihe mu ikipe kandi wageze kuri byinshi harimo Ibikombe bikomeye Chelsea yatwaye ari umuyobozi wayo,usibye iki Marina yarazwiho kugura abakinnyi beza kuko yaguze abakinnyi bakomeye nka Nemanja Matic, Mohamed Salah,Cesc Fabregas, Diego Costa, Didier Drogba ndetse n’abandi bafashije Chelsea.
3.Gutakaza umutoza bakamusimbuza undi udafite izina rikomeye

Mu kwezi kwa cumi ku itariki zirindwi nibwo Chelsea yatangaje ko yirukanye Thomas Tuchel wari umutoza wayo. Thomas Tuchel wari umutoza wa Chelsea yari yayigezemou kwa mbere kwa 2021 gusa nyuma y’iminsi ijana Todd Boehly aguze Chelsea aramwirukana amushinja umusaruro mubi ndetse no kudahuza n’abakinnyi.
Nyuma yo kwirukana Tuchel, Chelsea yatangaje ko yashyizeho Graham Potter nk’umutoza mushya mu gihe kingana n’imyaka itanu imukuye muri Brighton and Hove Albion ku kiguzi cya Miliyino cumi n’esheshatu z’Amapawundi (£16m).
Graham Potter wari ubaye umutoza wa 30 utoje Chelsea ntabyinshi yari yaragezeho uretse gushyira ikipe ya Brighton k’umwanya wa cyenda gusa.
4.Gutakaza abakinnyi b’ingenzi bari bayifatiye runini.
Mu isoko ryo mu mpeshyi ikipe ya Chelsea yatakaje abakinnyi bayo bakomeye nka Antonio Rudiger wagiye muri Real Madrid,Andreas Christensen na Marcos Alonso bagiye muri Barcelona,Timo Werner, Romelu Lukaku ndetse na Collum Hudson Odoi bombi batijwe. Nkuko bigaragara gutakaza abakinnyi barenga batanu kandi Bose bari bakomeye n’ibintu birigutuma Chelsea itorohererwa.
5.Ubwugarizi n’ubusatirizi bidahozaho.

Nubwo ikipe ya Chelsea yaguze abakinnyi benshi mu gice cy’ubwugarizi nka Wesley Fofana baguze muri Leicester City,Kalidou Koulibaly baguze muri Napoli ndetse na Marc Cucurella bakuye muri Brighton bigaragara nkaho batarahuza kuko ubu Chelsea iri mu makipe amaze gutsindwa Ibitego byinshi kuva Premier league yatangira aho bamaze gutsindwa Ibitego 17.


Ba rutahizamu badahozaho nyuma yuko Chelsea itakaje Romelo Lukaku, Timo Werner na Hudson Odoi ikagura Rahem Sterling na Pierre Emerick Aubameyang bigaragara nkaho ntacyo bakemuye kuko ibitego bikomeje kubura kuko ubu Chelsea ntagitego na kimwe izigamye.

Championa isubitswe ikipe ya Chelsea iri k’umwanya wa munani(8) n’amanota 21 ahu mikino 14 imaze gukina yatisnzemo 6,itsindwamo 5, inganya 3. Ikinjiza Ibitego 17 nayo ikinjizwa 17.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore umwe n’abakobwa batandatu bashinjwe kwangiriza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bahawe imbabazi

Amashusho ya Rwatubyaye asomana n’inkumi yavuzweho gusenyera Karera Hassan yatumye benshi bacika ururondogoro