in

Impamvu 5 z’ingenzi zituma umuntu akunda kubira ibyuya

Abantu bamwe bazi ko kubira ibyuya byinshi bituruka ku gukora imyitozo ngororamubiri gusa kandi banazi ko kubira ibyuya kenshi cyane ari indwara. Mu by’ukuri hari n’izindi mpamvu nziza zituma umuntu abira ibyuya.

Niba nawe uri umwe mu banga kuzana ibyuya, dore impamvu 5 ugomba gukunda kubira ibyuya. Impamvu 5 kubira ibyuya ari ingenzi

1. Bizamura hormones zituma ugira akanyamuneza

Gukora sport cyangwa kugenda igihe kirekire bigeza aho ubira ibyuya
bifasha kongera imisemburo ya endorphins mu bwonko. Iyo iyi misemburo
yiyongereye bigufasha kumva uruhutse kandi uguwe neza, bityo ukumva
unezerewe. Niyo mpamvu igihe urangije sport wumva ufite akanyamuneza.

2. Bisohora imyanda mu mubiri bigatuma uruhu ruhehera

Umubiri ufite ubushobozi bwo gusohora uburozi n’indi myanda iwubangamiye, kubira ibyuya ni bumwe muri bwo. Kubira ibyuya bifasha umubiri kwikiza imyanda iba iwurimo, alukolo, cholesterol mbi n’umunyu.

Imyanda ishobora gutuma utwenge tw’uruhu tuziba, ikaba yatera ibiheri
n’ibindi, nayo irasohoka. Iyo ino myanda yose itakibangamiye uruhu,
rugumana ubuhehere bwarwo, bityo ukabona rufite itoto.

3. Burya birinda uburibwe

Imisemburo ya endorphins uretse kukongerera akanyamuneza, burya ifite n’ubushobozi bwo kugabanya uburibwe. Ikora kimwe nk’imiti ikomeye yitabazwa mu gukuraho uburibwe mu mubiri
nka za morphine. Iyi misemburo ihindura, ikoroshya uburyo ubwonko
bwakira ububabare.

4. Bifasha kurwanya utubuye mu mpyiko

Utubuye mu myiko tubaho iyo umunyu na calcium byabaye byinshi mu
mpyiko, nuko bigakora utuntu dukomeye; aritwo twitwa ‘utubuye mu
mpyiko‘. Kubira ibyuya nko mu gihe uri kwiruka cg ukora indi sport, bifasha
gusohora umunyu w’umurengera no kohereza calcium mu magufa. Bityo
ntibibe byinshi mu mpyiko.

5. Birinda umubiri wawe ibicurane bya hato na hato n’ubundi burwayi

Waba ujya urwara grippe cg gufungana mu mazuru, ukajya kwiruka ukavayo wakize? Ibi ahanini biterwa n’ikinyabutabire Dermcidin kiboneka mu byuya,
gifasha cyane mu kurwanya mikorobe yaba bagiteri, imiyege na virusi.

Iki kinyabutabire, abashakashatsi bavuga ko ari cyiza ndetse no
kurusha antibiyotike kuko cyo nta ngaruka gitera, cg se ngo bagiteri
zikirushe ingufu nkuko bigenda ku miti (antimicrobial resistance).

Src:www.healthline.com

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gen.Mubarak yavuze amasomo APR ikuye muri Kenya…Biyemeje gukomezanya n’umutoza

Imikino ya Rayon n’iya Rutsiro FC yasubitswe kubera abakinnyi basanganywe COVID