in

Imirwano hagati ya Mbappe na Neymar yafashe indi ntera ubuyobozi buhita bufata umwanzuro

Ba rutahizamu b’ikipr ya Paris saint Germain bahora mu makimbirane bongeye gukozanyaho ubwo bari bavuye mu mukino babashije gutsindamo ibitego 5.

Mu mukino, Mbappe yateye penaliti arayihusha hanyuma bongeye kubona indi Neymar Jr aba ariwe uyitera kandi bizwi ko penalite zose zigomba guterwa na Mbappe.

Mbappe yahise abirakariramo hanyuma Neymar yakongera kumuha imipira mbappe akanga kwirukanka amakimbirane aturuka aho.

Bageze mu rwambariro, bakomeje guterana amagambo bituma bafatana bagiye kurwana hanyuma bagenzi babo batabarira hafi barabakiza.

Nyuma y’izi mvururu, hahise habaho inama y’igitaraganya yigaga ku buryo bahosha aya makimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi hakaba hategerejwe umwanzuro uzafatwa ariko nyuma y’uko babanje guhuza aba bakinnyi bombi bakaganira.

Mbappe yifuje ko Neymar Jr yava muri iyi kipe ya Paris Saint Germain gusa ariko kuri ubu Neymar Jr arimo atanga umusaruro kuko mu mikino ibiri amaze gutsinda ibitego 5 n’imipira yavuyemo ibitego 3.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri instagram: Ifoto ya Then Ben na Miss Uwicyeza Pamella bambaye nka papa na mama yasekeje abantu

Umwe mu banyamakurukazi bakunzwe mu Rwanda yambitswe impeta n’umusore w’umudiyasipora(Video)