in

Imana yakinze ukuboko! Abakinnyi b’ikipe y’i gihugu bari bapfiriye mu kirere

Ikipe y’igihugu ya Gambia yari yerekeje mu gikombe cy’Afurika, yasubiye ku butaka igitaraganya nyuma yo kubura umwuka mu ndege..

Iyi kipe yakoreye umwiherero muri Saudi Arabia, yari yagarutse muri Gambia aho yagombaga gufatira rutemikrere yerekeza muri Côte d’Ivoire aho iki gikombe kigomba kubera guhera ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

Nyuma y’iminota 9 gusa indege ihagurutse, umupilote yahatirijwe kuyisubiza hasi mu buryo butunguranye, ni nyuma y’uko umwuka (oxygen) mu ndege wari wabuze aho ‘cabin oxygen supply’ itakoraga.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, myugariro wa Young Boys mu Busuwisi wahoze ukinira Manchester United, Saidy Janko yanenze bikomeye Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Gambia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi w’abana 3 harimo nuw’amezi 7 y’itabye Imana azize kwibagisha ikibuno

Umuhanzi Abe Star yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Respect”