in ,

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yasohoye imyenda mishya izakoresha muri Euro 2024

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yashyize hanze imyambaro yakozwe n’uruganda rwa Nike izakoresha mu gikombe k’Ibihugu cy’Uburayi gitegerejwe muri Kamena 2024 (Euro 2024).

Nk’uko Ubufaransa buzwi ku ibara ry’ubururu n’ubundi umwambaro buzajya bukinana bwakiriye urasa ubururu, hariho inkoko (isake) mu gituza k’ibumoso n’ikirango cya Nike mu gituza cy’iburyo.

Hejuru y’isake isa nka zahabu iri kuri uyu mwambaro hagaragaraho inyenyeri 2 zigaragaza ibikombe by’isi ikipe y’igihugu y’Ubufaransa imaze gutwara.

Kuri uyu mwambaro wa mbere, imipira y’ubururu izajya yambarwa ku makabutura y’umweru nayo ariho isake ku kaguru k’iburyo ndetse hariho uturongo tw’ubururu tuzengurutse ikabutura ku maguru yombi ahagana ku gice cyo hasi.

Umwambaro wa kabiri ugizwe n’umupira w’umweru ufite uturongo tumanutse n’ikabutura y’ubururu nayo ifite uturongo tumanutse.

Imyenda y’Ubufaransa ni imwe mu yakunzwe cyane, binajyana no kuba iyi kipe y’Igihugu ari imwe mu zifite abafana benshi muri Afurika n’u Rwanda rurimo.

Uretse iyi myambaro y’ikipe y’igihugu n’abakinnyi b’iyi kipe ubwo bahamagarwaga bagaragaye mu myambarire idasanzwe yashimwe na benshi. Abakinnyi barimo Ousman Dembele, Ibrahima Konate, Jules Kounde, Antoine Griezman, Marcus Thuram, Olivier Giroud, Warren Zaire-Emery n’abandi ni bamwe mu bagaragaye bambaye bidasanzwe.

Ibi byose binajyana no kuba Ubufaransa ari kimwe mu bihugu bizwiho kwiyitaho cyane ku bijyanye n’imyambarire biranga abanyagihugu.

Euro 2024 itegerejwe kuva tariki 14 Kamena kugeza tariki 14 Nyakanga 2024 ikazabera mu Budage. Igikombe giheruka cyegukanywe n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani.

Amafoto y’imyambaro mishya abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bazajya bambara:

Imyambaro abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bagiye bambaye ubwo bitabiraga ubutumire bw’ikipe yabo:

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wakoze amateka akomeye muri ruhago hano mu Rwanda yamanitse inkweto

Breaking News! Apôtre Yongwe yakatiwe urumukwiye