in

“Ikintu cyambere Rayon Sport igomba gukora ni ukwitandukanya na Luvumbu bikiri mu maguru mashya” KNC arasabira Luvumbu kwirukanwa nyuma yibyo yakoze

Ku mukino waraye uhuje Rayon Sport na Polisi Fc ukaza kurangira Rayon Sport itsinze 2 : 1, Luvumbu yagaragaje imyitwarire itashimishije benshi ubwo yishimiraga igitego yatsinze Polisi.

Uyu mukinnyi ubwo yari ari kwishimira igitego yatsinze, yakoresheje ikimenyetso kiri gukoreshwa na Leta ya DRCongo igaragaza ko hari Jenocide iri gukorerwa Abanye-Congo kandi ahubwo iri gukorerwa abavuga IkinyaRwanda babarizwa muri Congo.

Kuri ubu umuyobozi wa Gasogi United, KNC arasabira Luvumbu kwirukanwa kuko ibyo yagaragaje bisa nka politike mu mupira. ndetse avuga ko ibyo yakoze, ari Umunyarwanda atajya muri Congo ngo abikore.

Nyamara bamwe mu bafana bavuga ko ibyo yakoze ntakibazo kibirimo ngo kuko bisa nko gutabariza igihugu cye kubera inambara ikirimo. Reba videwo

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’ubuzima bushobora kuhasigara! Meteo Rwanda yatangarije abanyarwanda amatariki ateganyijwemo imvura iteye ubwoba mu gihugu hose

Inkuru y’akababaro! Nimero yambere ku isi mu gusiganwa ku maguru yakoze impanuka ari kumwe n’umutoza we w’umunyarwanda urugendo rw’ubuzima rurangirira aho -Amafoto