in

Ikihishe inyuma y’urupfu rutunguranye rwa Asia Laflora w’imyaka 18!

Ku munsi wo kuwa gatanu tariki 6 Mutarama 2023 nibwo inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Asia Laflora w’imyaka 18 rwamenyekanye , bitangajwe ni nshuti ze ,ndetse bamwe batungurwa no kumenya iyo nkuru y’incamugongo.

Asia Laflora yari umwe mu byamamare bikoresha urubuga rwa tiktok cyane , amakuru avuga ko yitabye Imana kuwa  gatatu tariki 4 Mutarama 2023 , icyakora nanone haracyari urujijo ku rupfu rwe kuko ntaho birikuvugwa ko uyu mukobwa yari arwaye cyangwa afite ikibazo.

Bamwe mubari bazi uyu mukobwa ngo wakundaga kurangwa no kwisekera haba ku rubuga rwa tiktok yakoreshaga cyane ,no mubuzima busanzwe bavuga ko batazi neza icyateye urupfu rwe ariko nanone bahamya ko bishoboka ko uyu mukobwa yaba yabanaga n’indwara y’agahinda gakabije ,akaba yahisemo kwiyambura ubuzima.

Biri gucyekwa ko Asia yaba yiyahuye cyane ,ko ngo atigeze akandagira mu bitaro ,ngo bibe bizwi ko yari arwaye cg afite ikindi kibazo ,ko ahubwo bishoboka cyane ko yari afite agahinda gakabije akaba yahisemo kwiyahura.

Asia Laflora yari afite abamukurikira (followers) kuri tik tok  bagera ku bihumbi 576 , n’abakunze ibyo ashyira ibyo yashyiraga kuri uru rubuga bangana na miliyoni 31 n’ibihumbi 500.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ten Hag n’abasore be bakomeje kugaragaza ko Manchester United ari umuriro wo kotera kure

Musanze umugabo yapfiriye mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri