in

Ihurizo ku mubyeyi wabuze aho ahera abwira abana be 3 ko asigaje iminsi micye agapfa

Umugore witwa Louise Hayward ari mu ihurizo rikomeye ryo kubura aho ahera abwira abana be ba 3 ko abura amezi agera kuri 3 gusa agapfa azize kanseri y’umura yamufashe mu mpera z’umwaka wa 2020.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ngo uyu mugore abana be barimo William imfura ye y’imyaka  19 , Faith w’imyaka 9 na Louie ari nawe  bucura w’imyaka 7 , basanzwe bazi ko arwaye kanseri ariko batazi neza ko asigaje iminsi micye agapfa akabasiga .

Uyu mugore uvuga ko yabwiwe ko asigaje amezi atatu ngo yitabe Imana , akavuga ko umuvandimwe we witwa Rachel w’imyaka 47 ariwe uzasigara amurerera abana ariko kandi ko aba yumva yicuza kuba yarazanye abana mu buzima agiye kubasigamo ari bato kuri uru rugero.

Avuga ko arikugorwa cyane no kubabwira iby’uko agomba kwitaba Imana mi minsi ya vuba.

Uy'umubyeyi yabuze aho ahera abwira abana be ko asigaje iminsi micye agapfa
Uy’umubyeyi yabuze aho ahera abwira abana be ko asigaje iminsi micye agapfa

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi: Abaturage bafashe umujura ari kwiba gusa urwo yahaboneye nink’urwo imbwa yaboneye ku iriba – VIDEWO

Umunyamakuru Rigoga Ruth yatangiye gutoza umukobwa we umwuga w’itangazamakuru – AMAFOTO