in

Ihatse umugabane w’Afurika muri ruhago: Ikipe y’igihugu ya Senegal yaraye yegukanye igikombe maze yongera gushimangira ko ariyo kipe imeze neza muri Afurika

Ikipe y’igihugu ya Senegal y’abana batarengeje imyaka 17 yaraye yegukanye igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Morocco ibitego 2-1 yongera gushimangira ko ariyo kipe y’igihugu imeze neza muri Afurika mu by’icyiro byose.

Igihugu cya Senegal gikomeje guhaka ibindi bihugu byo muri Afurika mu bijyanye na ruhago dore ko ibikombe byose yabyihariye nta kipe ikibasha kugira igikombe ikozaho imitwe y’intoki mu marushanwa yose ahuriyemo na Senegal y’abagabo muri ruhago kuko akubitwa iz’akabwana.

Dore ibikombe ikipe y’igihugu ya Senegal muri ruhago imaze kwegukana mu by’icyiro bitandukanye muri ruhago:

1. AFCON 2022

2. CHAN 2023

3. AFCON U 20 2023

4. AFCON U 17 2023.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukinnyi ntasanzwe: Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka bucece

Aha hantu harashya! Juno Kizigenza wakanyujijeho na Ariel Wayz bagiye kongera kukanyurizaho abafana mu buryo bw’igitangaza