Igitaramo cya Davis D cyahagaritswe ku munota wa nyuma

Igitaramo cya Davis D cyasubitswe mu Bufaransa gusa uyu muhanzi yasabye abafana be kumwihanganira.

kuri uyu wa Gatandatu ntabwo yataramiye abatuye i Paris mu Bufaransa nkuko yari yabibijeje.

Uyu muhanzi ugiye kumara ukwezi ku mugabane w’i Burayi yihanganishije abari bamutegereje, bakamubura avuga ko byatewe n’ikibazo cyabaye hagati ye n’uwateguraga ibitaramo.

Mu bisobanuro yatanze yagize ati “Ndisegura ku bakunzi banjye b’i Paris kubwo kutubahiriza amasezerano k’uwateguye igitaramo byatumye ntaririmbira abakunzi banjye.”

Davis D avuga ko yakoze ibishoboka byose harimo no kubahiriza amasaha ariko birangira atabonaye n’abakunda ibihangano bye.