in ,

Igikorwa Alexis Sanchez yakoreye Arsenal cyashimishije bikomeye kinagarurira icyizere abafana

Alexis Sanchez

Umukinnyi Alexis Sanchez yakomeje kugwarukaho n’itangazamakuru ko agomba kuva mu ikipe ya Arsenal muri iyi mpeshyi, ndetse amakipe nka Chelsea, Manchester City, Bayern Munich na PSG yakomeje kujya mu majwi y’amakipe amushaka ndetse akaba yaramwizezaga kumuha amafaranga yose yifuza, gusa ibyo byose byabaye nkibisubira irudubi bitewe n’igikorwa uyu mukinnyi yakoreye ikipe ya Arsenal ndetse n’amagambo Captain wa Arsenal Per Mertesacker yatangaje kuri uyu musore. maillot Arsenal Sanchez  (Twitter / @Arsenal)

Muri iki gitondo nibwo kuri Twitter y’ikipe ya Arsenal bamurikaga umwambaro wabo wa gatatu aho uyu mwambaro wamuritswe n’umukinnyi Alexis Sanchez kandi byabaye ihame mu ma champiyona akomeye kumugabane w’iburayi ko umukinnyi wese ugaragara mu myambaro izakoreshwa mu mikino ya Saison itaha aba azakinira iyo kipe byibuza kugeza mu kwa mbere k’undi mwaka. Ibi rero bikaba byahaye icyizere gikomeye abafana ba Arsenal ko umukinnyi Alexis Sanchez azaguma muri ino kipe muri Saison itaha. Ibi bikaba byahamijwe kandi n’umudage Per Mertesacker aho yemeje anamara impungenge abafana ba Arsenal ko rutahizamu wabo Sanchez ntaho azigera ajya nkuko tubikura ku kinyamakuru London Standards.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uko amaguru ya Rihanna asigaye yarabaye (amafoto)

Isura ya Miss Kundwa Doriane yipfumuje izuru ntivugwaho rumwe !(Ifoto)