in

Igikombe cy’isi:Croatia ihaye isomo rya ruhago Canada

Croatia itsinze Canada ibitego bine kuri kimwe mu mukino wo mu itsinda F wabereye kuri Khalifa International Stadium.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Croatia:
Croatia XI: Livakovic; Juranovic, Lovren, Gvardiol, Sosa; Modric, Brozovic, Kovacic; Kramaric, Livaja, Perisic.
Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwahuje Morocco igatsinda Belgium Ibitego bibiri kuri kimwe.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Canada:
Canada XI: Borjan; Laryea, Johnston, Vitoria, Miller, Davies; Buchanan, Hutchinson, Eustáquio, Larin; David.
Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.
Bidatinze ku munota wa 1 Davies yatsinze igitego cya mbere cya Canada ku mupira yarahawe na Buchanan.

Davies yishimira igitego yatsinze Ku munota wa 1

Croatia yatangiye uburyo bwo kwishyura igitego yari yatsinzwe maze ku munota wa 26 Karamaric yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga ngo baraririye.
Croatia itigeze ituza itaracyibona ku munota wa 37 Karamaric yatsinze igitego cya mbere cya Croatia ku mupira mwiza yarahawe na Ivan Perisic.
Ku munota wa 44 Livaja yatsindiye Croatia igitego cya kabiri ku mupira yarahawe na Juranovic.
Mbere y’uko iguce cya mbere kirangira Croatia yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ariko Karamaric ateye ishoti atera umumanura nyoni.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona Canada ishaka kwishyura ariko umuzamu wa Cortia akababera ibamba.
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Cortia

Igice cyakabiri cyatangiranye n’impinduka kuruhande rwa Canada havamo Cyle Larin hajyamo Jonathan Osorio ndetse habavuyemo Stephen Eustaquio. Ku munota wa 49 Jonathan Osorio wa Canada winjiye mu kibuga asimbuye yateye ishoti riremereye ari nyuma y’urubuga rwamahina ariko kubwamahirwe macye rinyura impande y’izamu. Ikipe y’igihugu ya Croatia yakomeje gukina neza ishaka igitego cya 3 ariko abakinnyi ba Canada bagumya kwihagararaho. ku munota wa 70 abakinnyi ba Croatia birukankanye umupira maze Ivan Perisic ahindura umupira imbere y’izamu uhita uhura na Andrej Kramaric atsinda igitego cya 3.
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Cortia

Canada nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 yagerageje gushaka ikindi gitego ikoresheje uburyo bwo kwirukankana umupira ariko kirabura. Ku munota wa 94 Lovro Majer yatsinze igitego cya 4 kumupira yarahawe na Mislav Orsic.Umukino warangiye Croatia itsinze ibitego 4 kuri 1 cya Canada. Ikipe y’igihugu ya Canada niyo itarabona inota narimwe mu itsinda irimo bisobanuye ko gukomeza mu mikino y’igikombe cy’isi bigoye kuko mu itsinda hazazamuka amakipe 2 yambere.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo uwambaye ikanzu ikozwe mu note ya 5000! Ihere ijisho abanyamideri bigaragaje mu itangwa ry’ibihembo bya Africa’s Next Super Model(Amafoto)

Hita ukora ibi bintu bwangu niba ukunda kugona mu gihe usinziriye.