in

Igikombe cy’Isi: Morocco irabasha kwihagararaho imbere ya Croatia itahukane umwanya wa 3! Amateka avuga iki?

Morocco iracakirana na Croatia uyu munsi

Ikipe y’igihugugu ya Morocco itegerejweho kongera gukora ibitangaza igatsinda Croatia ku mukino w’umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi.

Morocco iracakirana na Croatia uyu munsi

Igikombe cy’isi cyari cyimaze igihe gikinwa ubu kiragana ku musozo dore ko mu mikino 64 twari dutegereje kureba ubu hasigaye imikinino ibiri gusa ni ukuvuga umukino wa nyuma uzaba ejo ugahuza Argentina n’Ubufaransa ndetse n’umukino uzakuba uyu munsi ugahuza Croatia na Morocco bahatanira umwanya wa gatatu.
Morocco ni ikipe yigagaragaje cyane Kuko yakoze ibyo benshi batatekerezaga ko ikipe ikomoka muri Afurika yagera ku rwego rwo gukina 1/2 cy’igikombe cy’isi.
Urugendo rwa Morocco kugeza igeze ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu:
Morocco yakoze amateka akomeye mu gikombe cy’Isi

Morocco yagize urugendo ruremereye cyane kugirango yisange ihatanira umwanya wa gatatu, Morocco yatangiye imikino yo mu matsinda inganya na Croatia ubusa ku busa. Morocco mu mukino wa kabiri wo mu itsinda F yacakiranye n’Ububirigi , Morocco itsinda ibitego bibiri ku busa bw’Ububirigi, umukino wa gatatu wo mu itsinda Morocco yatsinze Canada ibitego bibiri kuri kimwe.
_ Morocco yaje kuva mu itsinda F ari iya mbere iza gucakirana na Espagne mu mukino wa 1/8 aho byanganyije ubusa ku busa Morocco igakomeza isezereye Espagne kuri penaliti.
_ Morocco mu mukino wa 1/4 yacakiranye na Portugal ya Cristiano Ronaldo maze Morocco itsinda igitego kimwe ku busa ibona n’itike ya 1/2.
_ Mu mukino wa 1/2 Morocco niho itahiriwe kuko yatsinzwe b’Ubufaransa ibitego bibiri ku busa.
Aho igikombe cy’isi kigeze ubu Morocco iri mu makipe afite ubwugarizi bwiza kuko mu mikino yose yakinnye yinjijwe ibitego bitatu gusa mu gihe yo yinjije ibitego bitanu.
Croatia yo bigiye gukina n’ayo yagize urugendo ruteye gutya kugirango yisange ihatanira umwanya wa gatatu:

_Croatia yatangiye imikino yo mu matsinda inganya na Morocco ubusa ku busa mu mukino wafunguraga imikino yo mu itsinda F , Croatia yakurikijeho Canada iyinyabika ibitego 4 kuri kimwe, Croatia yashoje imikino you itsinda F inganya n’Ububiligi iva no mu itsinda F ari iya kabiri n’amanota 5.
_ Muri 1/8 Croatia yanganyije na Japan igitego kimwe kuri kimwe ariko ikomeza kuri penaliti.
– Muri 1/4 Croatia yasezereye Brazil bigoranye kuri penaliti nyuma yo kunganaya igitego kimwe kuri kimwe.
_ Muri 1/2 Croatia yatsinzwe na Argentina ibitego bitatu ku busa iba ibuze itike yo gukina umukino wa nyuma.
Morocco yari yarakinnye na Croatia mu mukino wo mu itsinda F banganya ubusa Ku busa

Uyu mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ubere kuri Khalifa International Stadiium.
Miss Ivana watitije sitade za Qatar yari umufana ukomeye wa Croatia

Abakinnyi bashobora kuzabanzamo ku mpande zombi.
11 ba Morocco bashobora kuzabanzamo: Bono, El Yamiq, Dari ,Hakim,Attiyat Allah, Amallah , Amrabat, Ounahi, Boufal , En- Nesyri na Ziyech.
11 bashobora kuzabanzamo ku ruhande rwa Croatia: Livakovic, Juranovic,Lovren , Gvardiol,Sosa,Modric,Brozovic,Kovacic,Majer ,Petkovic na Perisic.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ivana Knoll ukomeje kurangarirwa n’abitabiriye igikombe cy’isi kubera imyambire igaragaza ibice by’umubiri we bidasanzwe yungutse abantu miliyoni 3 bamukurikira(Amafoto)

Amafoto: Kumugaragaro izuba riva Bahavu Jeannette yasomanye n’umukunzi we Fleury