in

Igifungo cya burundu nti gihagije ku muntu nk’uyu! Umugore ukurikiranyweho kwikora mu nda yakatiwe urumukwiye

Umugore uturuka muri Idaho witwa Lori Vallow arashinjwa kwica abana be yibyariye babiri ngo arakurikiza imyizerere ye y’idini rye.

Umubyeyi wo muri Amerika wakoresheje imyizerere ye ishingiye ku idini ya Apocalyptic, avuga ko ariho yafatiye umwanzuro wo kwica abana be ngo Imana iba irimo igaragaza kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo.

Inkuru y’ikinyamakuru The Guardian, ivuga ko ubushinjacyaha bwo atariko bubibona ahubwo bwagaragaje ko yishe aba bana nyuma yo gushaka kwica uwahoze ari umugore w’umugabo we, ni mu gihe aba bana bari bashyinguwe mu rugo rw’umugabo we uko ari babiri.

Uyu mugore Lori Vallow, muri Gicurasi 2023 yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa we w’imyaka 16 Tylee Ryan, maze afata umuhungu we w’imyaka irindwi Joshua “ JJ ” Vallow nawe aramwica.

Ku wa Mbere, umucamanza Steven W Boyce yatanze ibihano bitatu bikurikirana harimo n’icya burundu kubera uburemere bw’ibyaha bya Vallow, kuko kwica ni kimwe mu byaha bikomeye binagoye kubabarira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka! Umuhanzikazi Card B umujinya we umukururiye ibyago azahora yicuza

Itike imwe ku mu-Rayon w’umukire ni ibihumbi 100Frw! Ibiciro by’itike yo kwinjira kuri ‘Rayon Day’ byagiye hanze