in

Ifoto y’umunsi:Umuganga w’umugabo wagaragaye ahetse umwana w’umurwayi yashimiwe bikomeye

Ifoto y’umunsi:Umuganga w’umugabo wagaragaye  ahetse umwana w’umurwayi yahembwe bishimishije.

Umuganga wo mu Bitaro bimwe byo muri Uganda, wafotowe ahetse mu mugongo umwana w’umwe mu barwayi, yakoze benshi ku mutima, bamushimiye ukwicisha bugufi.

Ni ifoto yashyizwe hanze n’inzobere mu kuvura indwara z’abana, Sabrina Kitaka akaba n’umwarimu muri Makerere University, washimye uyu muganga witwa Dr Roland Semakula.

Sabrina Kitaka yashyize ifoto kuri Twitter, ayiherekeza ubutumwa bugira buti “Intwari yanjye y’uyu munsi ni Dr Roland Semakula! Umuganda ufite umuhate kandi wicisha bugufi.”Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byiganjemo iby’abashima uyu muganga ku bw’uku kwicisha bugufi kwe yagaragaraje.

Mu bantu benshi bayibonye bakomeje kugira imbamutima zitandukanye gusa abenshi bahuri ku magambo meza amusabira umugisha ku mana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda yamaze kumvikana na Rayon Sports igomba kumutangaho akayabo

Itsinda ryabana ryitwa URUYANGE babyina imbyino gakondo nyarwanda babatumiye mugitaramo cyiswe IWACU