in

Ibyo wamenya ku musaza wa mbere ugira umwanda cyane kurusha abandi ku isi(AMAFOTO)

Mu gihe ibihugu byinshi by’uburayi na aziya biri mu bukonje bukabije kuri ubu gukaraba nikintu gikomeye cyane kuri bo. Ariko se nubwo ushobora gusiba rimwe cyangwa kabiri udakarabye, wowe ubwawe wamara igihe kingana iki utarikoza amazi ku mubiri? Uko bimeze kose ariko niyo wamara igihe udakaraba ntabwo wakwigeza kuri uyu mugabo tugiye kubabwira.

Uyu musaza utangaje cyane yitwa Amou Haji ni umusaza w’imyaka 87 y’amavuko, uyu mugabo yakoze amateka kuko amaze imyaka igera kuri 67 atarikoza amazi na rimwe. Uyu atuye mu gace kitwa Dejgah mu gihugu cya Iran. Uyu benshi bajya bavuga ko afite isura nkiya Mose wo muri Bibiliya. Isura y’uyu mugabo usanga yuzuyemo ibimeze nk’ivu n’umwanda mwinshi cyane byose bikaba biterwa nuko agiye kuzuza imyaka 70 atarakaraba na rimwe.

Uyu ngo abiterwa no gutinya amazi bikabije kuko atekereza ko aramutse yikojeje amazi yahita arwara. Uyu kandi afite udushya twinshi kuko no kurya kwe ngo yirira inyama zaboze z’amatungo yipfushije ariko kandi anakunda gutumura itabi ariko itabi anywa riratangaje ntabwo ari isegereti isanzwe ahubwo we atekera amase y’amatungo akaba ariyo atumura.

Uyu musaza ngo yahisemo kwiberaho ubuzima bwa wenyine mu myaka myinshi ishize ngo ahanini abitewe n’ibibazo byamuhungabanyije yanyuzemo akiri ingimbi. Uyu mugabo ngo ahora yambaye ingoferi y’intambara atari ukubera ko ashaka kurwana nuwariwe wese ahubwo abikora agamije kugumana ubushyuhe mu mutwe mu gihe cy’ubukonje.

Uyu ngo yibera mu myobo imeze nk’imva cyangwa se rimwe na rimwe abamugiriye impuhwe bakamuha aho yibera. Uvuze ibye ntiwasoza, ku munsi umwe ngo anywa litiro eshanu z’amazi dore ko ahorana ikijerekani kinini, iyo ashaka kogosha umusatsi we ntibimugora na rimwe kuko ahita awutwika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye

Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.