in

Ibyo wakora mu gihe telefoni yawe yagize ikibazo cyo kwanga guhamagara no kwitaba

Ni kenshi telefoni y’umuntu ishobora guhura n’ikibazo cyo kwanga guhamagara ndetse no kwitaba. Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro y’iki kibazo harimo nko kuba telefoni yawe yazimye, kuba telefoni yawe irimo simukadi itari ku murongo ndetse n’izindi.

Kuri iyi nshuro tugiye kubabwira uburyo mushobora gukemura ikibazo cyo kuba telefoni yanyu itarimo guhamagarwa ndetse ko guhamagara mu gihe simukadi irimo iri ku murongo ndetse na telefoni ya yu irimo umuriro. Iyo byagenze gutya hari uburyo mu bijyanye n’igenamikorere n’igenamikoreshereze ya telefoni yanyu muba mwahinduyemo akantu gatuma mutemererwa kwitaba ndetse no guhamagara.

Uburyo bwa rusange bwo kubihindura ku buryo mwahita mubikemura burundu byose ni ugukanga #21# mukemeza mukanze ahanditse YES. Nyuma yo kwemeza, mushobora guhita mugerageza mukareba niba telefoni yanyu yahamagara cyangwa se igahamagarwa muhamagaye inshuti yanyu cyangwa se uwo mwegeranye.

Mwakoze gukurikirana inkuru yacu reka tubane mu nkuru y’ubutaha ijyanye n’ikoranabuhanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu abantu benshi bakunda gukora nyamara byangiza ubuzima kubi.

Ibintu abasore bakora bikinira nyamara bikarangira bashwanye n’abakunzi babo