in

Ibyo wakora bikagufasha guhorana amenyo y’umweru

Benshi mutwe bafite icyibazo gikomeye cy’amenyo yabo yajeho umwanda bityo bigatera impumuro mbi mu kanwa.

Uretse ibi tugiye kuvuga kandi isuku yo mu kanwa ni ingenzi cyane, kuko igira uruhare mu buzima bw’umubiri wose muri rusange.

Amenyo asa nabi, ariho utuntu tw’umuhondo cg umukara, kunuka mu kanwa, kuva amaraso mu ishinya n’ibindi bibazo by’amenyo uretse guhungabanya ubuzima muri rusange, bikugabanyiriza no kwigirira icyizere.

Niyo mpamvu isuku yo mu kanwa ari ingenzi cyane, tukaba tugiye kurebera hamwe ibyagufasha kurushaho kugira amenyo acyeye, yera de!

Ibintu  wakora bikagufasha guhorana amenyo acyeye

  1. Koza mu kanwa neza

Niba wasomye neza, wabonye ko twavuze koza mu kanwa, atari koza amenyo. Impamvu nuko amenyo atari cyo kintu cyonyine kiba mu kanwa. Hari uririmi, ishinya, ndetse no mu nkanka. Aha hose hakeneye gukorerwa isuku.

Mu gihe uri koza amenyo n’uburoso bwiza (ni ukuvuga ubudakomeye cyane), uhengeka uburoso gato, ku buryo ukoza no kw’ishinya, ukamanuka werekeza ku menyo, kandi ntushyiremo imbaraga kuko ishinya wayangiza. Iyo urangije inyuma ujyamo n’ imbere ku menyo.

Uburoso bwiza bugomba kuba bufite n’akantu inyuma ko koza ururimi

Hanyuma ukibuka no koza ururimi, ukoresheje inyuma h’uburoso bwawe hagenewe koza ururimi. Ibi bizagufasha kwikiza bagiteri mbi zitera impumuro mbi mu kanwa.

Ikindi cy’ingenzi ugomba kwibuka nuko mu koza amenyo, ishinya n’ururimi utagomba gushyiramo imbaraga nyinshi, kuko ibi byatera kwangirika kw’ibi bice byorohereye.

  1. Koza amenyo byibuze 2 ku munsi

Inshuro woza amenyo ni ingenzi cyane mu kugufasha kugira amenyo acyeye. Ni ngombwa kubishyira mu migenzo yawe, koza amenyo byibuze nyuma y’iminota 30 umaze kurya.

Mu koza amenyo ni ngombwa no koza ishinya kandi ukagenda woza buhoro buhoro

Koza amenyo nyuma yo kurya bigufasha kuvanamo udusigazwa tw’ibiryo, bikarinda ko wagira ibintu bikomeye bifata ku menyo (plaque) ndetse bikarinda no kwiyongera kwa bagiteri.

Abantu benshi bibuka koza amenyo ari uko babyutse. Gusa, kubera kumara amasaha menshi mu kanwa habumbye mu gihe usinziriye, hari mikorobe nyinshi zishobora gukurira aha, niyo mpamvu ari ingenzi cyane koza amenyo nijoro mbere yo kuryama.

Niba bitagushobokera koza amenyo buri uko umaze kurya, gerageza byibuze uyoze 2; nijoro mbere yo kuryama na mu gitondo ubyutse.

  1. Kurya neza

Kurya neza twabonye ko ari ishingiro ry’ubuzima buzira umuze. Guhitamo amafunguro agirira akamaro amenyo, byagufasha guhorana acyeye.

Ugomba kwirinda ibiryo bifata ku menyo cyane (nka caramel, tofe, bombo zo ku duti, n’ibindi) ibirimo amasukari menshi. Ukirinda kunywa cyane ibinyobwa birimo acide nyinshi n’imbuto zirimo acide (aha ni fanta citron cg se indimu). Ibibonekamo acide nyinshi bikuraho agahu karinda amenyo (enamel), bityo akangirika byoroshye.

Mu byo urya, ugomba gufata urugero ruhagije rwa vitamin n’imyunyungugu. Mu gihe bidahagije, bitera amenyo kumera nabi, cg se kuva amaraso mu kanwa.

  1. Kwirinda ibyangiza amenyo

Itabi ni kimwe mubyo ugomba kwirinda kugira ngo ugire amenyo acyeye.

Itabi uretse kwangiza amenyo, rinatera kanseri yo mu kanwa tutavuze izindi

Kugabanya ibyo kunywa nka fanta n’inzoga. Kubera bibonekamo fosifore nyinshi, nubwo fosifore (phosphorus) ari umunyungugu w’ingenzi, gusa iyo ibaye nyinshi igabanya urugero rwa kalisiyumu, bigatera amenyo kumungwa no kurwara ishinya.

Niba ukunda kunywa fanta cyane, ni byiza kuyinywesha umuheha, kugira ngo wirinde ko ihura n’amenyo ku bwinshi.

  1. Kureba muganga w’amenyo byibuze rimwe mu mezi 6

Nubwo tutabitekerezaho kenshi, ariko buriya ni byiza kureba muganga w’amenyo nibura 2 mu mwaka.

Nk’uko twabibonye ko mu kanwa haba bagiteri amamiliyoni n’amamiliyoni, buri munsi ziba zigamije kwangiza amenyo, niyo mpamvu ari ingenzi kugana abaganga b’amenyo kugira ngo barebe neza uko amenyo yawe ahagaze, kandi bagufashe gukora neza isuku yo mu kanwa.

src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

😂muganga duhura agiye kurikura sinzi impamvu😂

0788852453

Ubanza nkuze by Zizou Al Pacino feat. All Stars (Official Music Video Dance)

Musore, itondere ibi bintu utazarya indobo ku munsi wa Saint Valentin