in

Musore, itondere ibi bintu utazarya indobo ku munsi wa Saint Valentin

Ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) ni umwe mu minsi ikomeye ku isi yizihizwa n’abantu benshi. Nubwo umunsi wa Saint Valentin ufatwa nk’umunsi w’ibyishimo kuri benshi nyamara hari abo uyu munsi utajya ugendekera neza bitewe n’impamvu zitandukanye.

1. Kudatanga impano

Ku munsi wa Saint Valentin, abakobwa benshi baba biteguye kwakira impano zivuye ku bakunzi babo. Iyo umusore adatanze impano ku munsi wa Saint Valentin ni imwe mu mpamvu nyamukuru ishobora gutuma aterwa indobo.

2. Kudaha umwanya abakunzi babo

Ku munsi wa Saint Valentin abakobwa bafite abakunzi babo baba bashaka ko babaha umwanya mbese umunsi wose bakawubaharira mbese bikamera nk’aho ari umunsi wabaremewe bombi. Iyo abasore badahaye umwanya uhagiye abakobwa bakundana, iyi ni imwe mu mpamvu ishobora gutuma baterwa indobo.

3. Guhubuka

Guhubuka nayo ni imwe mu mpamvu nyamukuru ishobora gutuma umusore aterwa indobo ku munsi wa Saint Valentin.

4. Kubeshya

Kubeshya nayo ni imwe mu mpamvu nyamukuru ishobora gutuma umusore aterwa indobo. Hano urugero twabaha ni nkuko umusore ashobora kubeshya amasaha umukobwa ko bari buze gusohokaniraho cyangwa se bari buze guhura bikarangira amubeshye akahagera atinze. Umukobwa mu mutwe we yishyiramo ko uwo musore ari kumwe n’abandi bakobwa ibi bikaba byaviramo uwo musore guterwa indobo.

5. Kutamenya ibishimisha umukunzi wawe

Hari abasore benshi bakundana n’abakobwa ariko ugasanga ataramenya neza ibishimisha umukunzi we. Hano hari ingero nyinshi dushobora kubaha, ugasanga umusore ahora asohokana umukobwa barya pizza n’ibindi biryo bitandukanye gusa umukobwa adakunda ibyo biryo wenda akunda gusohokera ku mazi n’ahandi hantu hari amafu.

Bitewe nuko umusore aba ahorana n’umukobwa basohokeye aho bagiye kurya bituma no ku munsi wa Saint Valentin ashobora kumusohokana aho hantu nyamara umukobwa atabikunze bigatuma aramutse abonye umusore umujyana aho akunze ashobora kumwibagiza uwa mbere bityo uwa mbere agaterwa indobo.

Izi ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma abasore benshi baterwa indobo ku munsi wa Saint Valentin. Niba hari izindi mpamvu namwe mwaba muzi mwazitubwira muciye muri comment section.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wakora bikagufasha guhorana amenyo y’umweru

Breaking news : APR FC yamaze kongerera amasezerano abakinnyi bayo bakomeye||Menya byinshi bikubiyemo