in

Ibyo wa mukobwa w’ikizungerezi yabwiye Grand P bakundana.

Grand P ukomoka muri Guinéen ni umuhanzi akaba n’umukinnyi w’ama filime ufite ubumuga bw’ubugufi. Ni icyamamare ku mbuga nkoranyamba akaba anatunze agatubutse ku buryo ntawashisdikanya kuvuga ko uruganda rw’imyidagaduro rwamuhiriye. Kubera akayabo atunze yabaye nyir’igikundiro ashakishwa n’inkumi nyinshi zitabarika zifuza kurya ku ifaranga rye.

Inkumi byahiriye ni iyitwa Eudoxie Yao ifite imiterere n’ikibuno bidasanzwe. Iyi nkumi isanzwe nayo ikora umuziki, uko iteye byayihaye kwigarurira umutima wa Grand P. Hashize igihe ari we bakundana. Kuri uyu wa mbere ni bwo icyamamare Grand P yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, uyu mukunzi we amubwira amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima.

Eudoxie Yao yafashe ifoto ye na Grand P maze ayishyira kuri konte ye ya Instagram ayiherekeza imitoma agira ati” Isabukuru nziza Big P, undi mwaka n’umugisha w’Imana. Imana nziza iguhe ibyifuzo by’umutima wawe kandi ikomeze kuguteza imbere mu buzima bwawe. Ikomeze iguhe ibyishimo n’ubwamamare ariko ikiruta byose iguhe kuramba n’ubuzima bwiza. Imishinga yawe nivuke. Ndagukunda cyane baby. Isabukuru nziza Grand P”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Miss Uwase Muyango yabwiye Kimenyi Yves ku isabukuru ye y’amavuko

Noneho ibya Shazz na Ykee Benda bikomeje kuba amayobera