in

Ibyo inzoga zakoreye uyu musore ku munsi w’ubukwe bwe birababaje.

Umunyarwanda yaravuze ngo ” uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo” ,ibi nibyo byabaye kuri uyu musore wari ugiye kurushinga bikarangira asebejwe n’inzoga imbere y’abatumirwa, dore ko bagiye bamurandase nk’umwana. Amashusho y’aba bombi, umukwe n’umugeni, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu musore yasinze bikomeye.Amakuru avuga ko umugeni yaraye yiteguye ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we, umunsi ugeze umusore agera ahari kubera ubukwe bamurandase kubera gusinda bikomeye.

Amakuru akomeza avuga ko umusore utatangajwe amazina n’igihugu akomokamo yari yaraye asangira inzoga n’abantu b’inshuti ze baranywa ijoro ryose karahava, bwakeye ari bwo atangiye gusinda bya nyabyo. Abantu babonye ko nta bundi buryo buhari usibye kuba yajya gushyingirwa n’ubwo yasinze hakitabazwa abasore bamutwara mu maboko bakamurandata. Imiryango yari mu bukwe yakozwe n’ikimwaro kubera ubusinzi bw’umukwe.

Src: brief

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fiancée wa Emmy ntacyo asize inyuma yavuze imyato Emmy ku isabukuru ye

Ijambo rya mbere Kwizera Olivier yavuze akigaruka mu mupira w’amaguru