in

Ibya The Ben na Pamela byadogereye, aho The Ben yambariye ikanzu agiye kuhambarira ikabutura

Nyuma yo kujya mu rukiko gusa ntasabe cyangwa ngo akwe uwo yakunze, abantu benshi batangiye kwibasira The Ben gutuma Miss Pamela asazira mu rugo.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hamaze iminsi hacicikana ubutumire bw’ubukwe bwa The Ben n’umukunzi we Miss Pamella, amatariki yabwo ndetse n’aho buzabera.

Ubu butumire bwavugaga ko ubukwe bw’aba bombi buzabera I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubukwe bukaba buzaba iminsi itatu, ni ukuvuga tariki 08, 15 na 19.

The Ben yahakanye amakuru y’integuza y’ubutumire bw’ubukwe bwe na Pamella avuga ko ari ibihuha.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na The Ben yanyomoje ayo makuru n’ubwo butumire avuga ko atari ukuri na gato, asobanura ko ayo makuru ari kuri ubu butumire yose ari ibihuha.

Nyuma y’aya makuru, abantu benshi cyane cyane abasore, baragagaje ko The Ben arimo akinisha Pamela ndetse ko yagakwiye kuba yaramuretse niba atari afite gahunda yo guhita amutwara abasore bifitiye gahunda muri Kigali bakaba baramutwaye bikava mu nzira.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mimi umugore wa Meddy yatangaje byinshi ku mubano we na Meddy aza no kuvuga icyo yamukundiye

Umuntu ava kure koko! Nguyu Social Mula wa kera