in

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.

Tired young businessman working at home using lap top and looking Anxious

Stress akenshi ifatwa na benshi nk’ibintu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi, ariko uko igenda ikura niko ibyara indwara ikomeye cyane izwi nka stress ikabije.Kumenya gutandukanya ibimenyetso n’ibiranga indwara hakiri kare, bifasha kwirinda ko indwara yagera kure.

Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko stress yakubanye nyinshi urebe icyo wakora:

1.Gusinzira nabi cyangwa kubura ibitotsi

Iyo ufite stess ikabije, ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.

2.Impinduka mu gifu

Mu gihe ugize ubwoba cg hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu bigendamo cg bivuga (butterflies). Gusa kandi ni na kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu rwungano ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cg izindi ndwara z’amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by’izi ndwara biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.

3.Kwiyongera ibiro

Urugero ruri hejuru rw’imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko ubyibushye cg unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.

Niba udashaka kongera ibiro mu buryo bwihuse, irinde ubuzima burimo stress.

4.Kwikanya kw’imikaya

Imisemburo ikorwa mu gihe cya stress usibye kuzamura umuvuduko w’amaraso no kongera inshuro umutima utera ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cg gukomera ku buryo bitoroha kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.

Uburibwe butandukanye bw’imikaya butewe no kwicara cg guhagaraga nabi bukaba bwatera ibibazo bimwe na bimwe nko kuribwa umugongo, mu ngingo cg kubabara ahandi hatandukanye mu gihe ufite stress ikabije.

5.Gutakaza Imisatsi

Stress ikabije itera imisemburo yitwa androgens (imisemburo y’igitsina) gukorwa. Iyi misemburo ishobora guhindura uburyo udusabo tw’imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika imisatsi muri icyo gihe. Ibi bishobora no gukomeza kuba nyuma y’amezi 3 na 6 uhuye n’ikigutera stress ikabije.

6.Kwibagirwa Cyane

Niba utangiye kuzajya wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu kazi cg mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress. Cortisol ni umusemburo wa stress, urekurwa mu gihe ufite stress ikabije, ubuza hippocampus (aka ni agace k’ubwonko gatuma wibuka ibintu bya vuba) ubushobozi bwo kwibuka ibintu.

Uburyo bwo kubikosora, ni uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.

7.Uduheri twa hato n’ahato mu maso

Stress ikabije yibasira muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru by’umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri cyane cyane mu isura. Ikindi kandi mu gihe ufite stress, ubushobozi bw’umubiri bwo kwisana buragabanuka, bityo ibyo biheri bikaba byagumaho igihe kinini kugeza igihe ikigutera stress kivuyeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.

Abantu benshi barakariye cyane uyu mugore wishe ubukwe bw’umukobwa we akambara na we agatimba|umukobwa yasutse amarira(AMAFOTO +amashusho)