in

Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.

Hashize iminsi bivugwa ko umuherwekazi Zari Hassan ari mu rukundo n’uyu mugabo yasimbuje umuhanzi Diamond Platnumz gusa ntabwo amazina ye ya nyayo yari yakamenyekana.Nyuma y’uko uyu muherwekazi w’umugande atangaje umukunzi we mushya abantu benshi bagiye bamwiha bavuga ko urukundo rwe rutazaramba nk’uko byarangiye nk’urwa King Bae baje gutandukana.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Pulse cyatangaje ko uyu mugabo ari umuherwe w’umunya-Nigeria wibera muri Afurika y’Epfo.

Dark Stallion nk’uko Zari Hassan amwita amazina ye nyakuri ni Jerry Ebi Ebi akaba adakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Amakuru avuga ko ari umuyobozi mu ruganda rwa Talk Master Consultants.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz muri 2018 bamaze kubyarana abana 2, zari yaje gutangaza ko ari mu rukundo n’uwo yise King Bae ariko baza gutandukana kuko yasanze aba mu buzima butari ubwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.