Ibiganiro byose byanyuraga kuri Chita Magic Tv byahagaritswe kugeza igihe kitazwi

Umunyamakuru Julias Chita wamamaye mu kwigana amajwi y’ibyamamare nyuma akaza gushinga YouTube channel ivuga amakuru atandukanye, yatangaje ko ibiganiro binyura kuri iyi shene ye ya YouTube byahagaritswe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Julias Chita yavuze ko ibiganiro byose byanyuraga kuri iyo shene ye ya YouTube.

Mu itangazo rifunguye yavuze ko ibiganiro byose bica kuri Chita Magic Tv byahagaritswe hagiye kubanza kunamira murumuna we witabye Imana mu minsi yashize.

Ibi biganiro byahagaritswe mu gihe kitazwi nkuko uyu munyamakuru yabitangaje muri iryo tangazo.