in

Ibibaye kuri wa musore wagaragaye yigurisha birababaje.

Polisi yo muri Leta ya Kano muri Nigeria, yataye muri yombi umusore w’imyaka 26 uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yambaye icyapa cyanditseho ko ari kwigurisha kubera ubukene.

Polisi yemereye BBC ko uyu musore uzwi nka Aliyu Na Idris ibyo yakoze bihabanye n’amategeko ya Islam yubahirizwa muri Leta ya Kano, ari nayo mpamvu bamutaye muri yombi.

Aliyu Na Idris watawe muri yombi yari asanzwe ari umudozi. Yari aherutse kubwira abanyamakuru ko afite ikibazo gikomeye cy’amafaranga ari nayo mpamvu yishyize ku isoko ngo abafite ubushobozi bamugure ibihumbi 49 000 by’amadolari (miliyoni 49 Frw).
Yavuze ko uwaramuka amuguze wese yakwiyemeza kumukorera n’umutima we wose.

Yavuze ko iyo aza kubona umugura yari gukuraho amafaranga amwe akayaha ababyeyi be, andi akishyuramo umusoro wa Leta, agashimira uwamufashije kubona umukiliya andi asigaye akazayifashisha mu buzima busanzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz babajijwe nyuma yo kugaragara basomana.

Urutonde rw’abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y’Uburasirazuba.