in

Ibaruwa y’urukundo umwarimu w’imyaka 47 yandikiye umukobwa w’imyaka 14 yigisha ishobora gutuma afungwa burundu

Ubwo abanyeshuri bajyaga mu biruhuko by’iminsi mikuru ,umwarimu w’imyaka 47 yandikiye ibaruwa iteye isoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14 amubwira ko amukunda ndetse azamukumbura ndetse amusaba kujya amuhamagara kandi ntagire uwo yereka ibaruwa yamwandikiye.

Mu mujyi wa Uttar Pradesh uherereye mu majyaruguru y’ubuhinde ,haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 47 wandikiye ibaruwa y’urukundo umukobwa w’imyaka 14 yigisha amubwira ko amukunda kandi azamukumbura ubwo bari bagiye mu biruhuko.

Ikinyamakuru zee news india dukesha iy’inkuru kivuga ko iy’ibaruwa umwarimu yayandikiye uyu munyeshuri ku itariki 30 Ukuboza 2022 mbere yuko abana berekeza mu biruhuko, uyu mwarimu mu ibaruwa yasabye uyu mwana kutagira uwo abwira ko yamwandikiye ibaruwa ndetse amusaba kujya amuhamagara .

Kugeza kuri ubu Minisiteri y’uburezi mu gihugu cy’Ubuhinde ifatanije na polisi bakaba batangiye iperereza kuri uyu mwarimu , cyane ko ibyo yakoze bifatwa nk’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umwana utaruzuza imyaka y’ubukure

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nonaha mu gihugu cya Nepal habereye impanuka y’indege iteye ubwoba -AMAFOTO

Inkuru y’akababaro: Umugabo yagiye kugura utunini muri Farumasi ageze ku muryango wayo yitura hasi