in

NDASETSENDASETSE

Ibandi ryashikuje umupolisi wo ku muhanda telefoni ,asigara yumiwe.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amafoto n’amashusho by’umupolisi washobewe nyuma yo guhura n’umujura mu muhanda. Inkuru y’ikinyamakuru Ireporteronline, ivuga ko umupolisi wagenzuraga umutekano wo mu muhanda ku kayira ka Roysambu ku muhanda wa Thika i Nairobi, yatakaje telefoni ye kubera abagizi ba nabi bari kuri moto bamushikuje telefone ye bayimukuye ku gutwi ari kuyivugiraho.

Amakuru akomeza avuga ko tariki ya 6 Nyakanga 2021 ari bwo umupolisi utatangajwe amazina yahuye n’ibi bizazane byo kwibwa telefone. Mu mashusho yagaragaye kuri Camera zicunga umutekano mu muhanda, zerekana uburyo abajura bari kuri moto yari itwaye abantu babiri bageze ku mupolisi wavugiraga kuri telephone nk’ibisanzwe, bakamuturuka inyuma umwe agahita amushikuza telephone bakiruka na moto.

Polisi yagerageje kubirukaho ngo igarure Telephone y’uyu mupolisi, ariko biba iby’ubusa barababura burundu. Kugeza ubu aba bajura barimo gushakishwa hirya no hino kugira ngo babiryozwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe badaherukana, Miss Ingabire Grace yagaragaye ari kumwe n’aba Miss bagenzi be

Umugore wabyaranye na Diamond Platnumz ari mu munyenga w’urukundo na Rick Ross.