in

Heritier Luvumbu yatakambiye umutoza Haringingo Francis amusaba kwiyunga n’umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yasabye umutoza Haringingo Francis Christian guha agaciro rutahizamu Moussa Camara akazajya amubanza mu kibuga.

Hashize igihe bivugwa ko rutahizamu Moussa Camara adacana uwaka n’umutoza Haringingo Francis Christian bikaba bituma ari nayo mpamvu nyamukuru atamuha umwanya wo gukina.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC, umutoza Haringingo Francis ntabwo yigeze yitabaza Moussa Camara ibi bikaba ari bimwe mu byababaje abakinnyi ba Rayon Sports kuko bemera ko Moussa Camara arusha ubuhanga Musa Esenu uhora ahabwa umwanya kandi adatanga umusaruro ushimishije.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis ko akwiye guha umwanya Moussa Camara kuko ari we bamenyeranye ku buryo iyo bari gukinana bimworohera kotsa igitutu amakipe atandukanye.

Uretse Heritier Luvumbu Nzinga wifuza ko Moussa Camara yajya ahabwa umwanya, n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana b’iyi kipe bose bemeza ko nta mpamvu yagakwiye gutuma uyu Munya-Mali yicazwa kuko atanga umusaruro uruta uwa Musa Esenu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports igiye gutanga akayabo yongerere amasezerano umukinnyi wayo w’Umunyarwanda byavugwaga ko azerekeza muri APR FC mu mpeshyi

Zari Hassan na Shakib nabo ku munsi w’abakundana barigaragaje