in

Haruna Niyonzima agiye kwigendera

Kapiteni wa AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ibiganiro bigeze kure na Al-Nasr Benghazi yo muri Libya ngo abe yayerekezamo.

Haruna Niyonzima uheruka kongera amasezerano ye muri AS Kigali y’umwaka umwe, arifuzwa bikomeye Al-Nasr Benghazi.

Iyi kipe yamubengutse ubwo bari mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho yatomboye AS Kigali.

Yaje gusezerera AS Kigali ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi, ni nyuma yo kunganyiriza i Kigali bakabatsindira muri Libya 1-0.

Nubwo AS Kigali itakomeje ariko Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bazonze iyi kipe ku buryo kumwibagirwa byananiranye ahubwo bakaba babona hari icyo yaza gufasha mu ikipe ya bo.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, yemereye ISIMBI ko ayo makuru ari yo ndetse ko nta gihindutse muri Mutarama 2022 azerekeza muri Al-Nasr Benghazi.

Biramutse bikunze, Haruna yaba asubiye gukina hanze y’u Rwanda nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yatandukanye na Yanga yo muri Tanzania ahita aza gusinyira AS kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yatonganyije abakinnyi babiri batumye Rayon Sports itakaza amanota kuri Mukura Victory Sports

Umusirikare wambaye impuzakano yatunguye umukunzi we amwambikira impeta mu muhanda ,induru ziravuga (Video)