in

Harry Prince yahishuye ikintu yifuza kuri Prince William

Prince Harry wahishuye ko yigeze gufatana n’umuvandimwe we Prince William bapfa Meghan Markle, ubu arifuza ko biyunga bagasubira kugirana umubano mwiza.

Mu gitabo cye gishya yise ‘Spare’ Prince Harry yashyize hanze byinshi bikomeye n’ibitangaje byagiye bimubaho mu buzima bwe kuva akiri umwana kugeza aho ageze ubu.

Mu byatunguye abantu benshi harimo nko kuba Prince Harry yanditse ku cyatumye ashwana n’umuvandimwe we Prince William ndetse akomoza ku kuba barigeze kurwana bapfa Meghan Markle.

Prince Harry yanditse ko mu 2019 aribwo umubano we na William wajemo agatotsi ndetse bakanageza aho barwana bapfa ko mukuru we yari avuze nabi Meghan Markle amwita umunyagasuzuguro akanamuvugaho n’amagambo mabi atarashimishije Prince Harry agatongana na William kugeza bafatanye mu mashingu ndetse Harry yavuze ko mukuru we yamukubise ndetse akanamutura hasi ubwo barwanaga.

Harry Prince na Prince William bapfuye Meghan Markle

Nyuma yo kuvuga ku kuba bararwanye bapfa Meghan Markle, Prince Harry yakomeje avuga ko yamaze kubabarira umuvandimwe we ndetse ko nta kindi yifuza kitari kwiyunga nawe.

Yanditse ati: “Kimwe n’indi mibano yose y’abavandimwe, njye na William twanyuze muri byinshi dushwana ariko mu mutima wanjye naramubabariye kandi nifuza ko twiyunga tukongera kubana neza nk’uko byahoze mbere yuko mbana na Meghan Markle”.

Prince Harry watangaje ko umubano mubi uri hagati ye na Prince William waje nyuma yaho yatangiye gukundana na Meghan Markle kuko William atari ashyigikiye umubano wabo.

Yakomeje agira ati: ”Kuba William atarigeze yemera umubano wanjye na Meghan, mbona ko yakabirenze akabyakira kuko byarangije kuba. Nizera ko igihe gikemura byose kandi hari igihe kizagera nawe akabona ko ibyo yakoze atari byo nawe ansabe imbabazi”.

The Guardian yatangaje ko muri iki gitabo ‘Spare’ cya Prince Harry agaruka ku kuba umubano we n’umuvandiwe we William udahagaze neza byatewe nuko atigeze yemera Meghan Markle nk’umunyamuryango wabo ndetse anamushinja kuba yarashyigikiye abandi banyamuryango b’i Bwami bafataga nabi umugore we Meghan Markle. Ibi bikaba aribyo byatumye bashwana kugeza naho bafatana mu mashingu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku bakunzi ba Bianca ndetse na Isibo Tv

Mu mafoto; Hoteli ya Ferwafa yari yarajemo rwaserera yamaze gusa neza ndetse igiye no gutahwa