in

Hari abakinnyi batagishaka umukinnyi wabanzaga mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ubuhanga bwa Joakim Ojera

Hashize iminsi igera kuri 2 Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’umugande Joakim Ojera ariko uyu musore yatangiye kwigarurira imitima y’abantu bagiye batandukanye kubera imikinire ye.

Tariki 31 Mutarama 2022 mu masaha y’igica munsi nibwo Joachim Ojera yatangiye imyitozo n’abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports, yakiriwe neza n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi hamwe n’umutoza ariko nawe wabonaga ko yaje yisanga kubera ko yaje asanga Moussa Essenu nawe bakomoka mu gihugu kimwe.

Ku minsi w’ejo hashize ubwo iyi kipe yakomezaga imyitozo, mu Nzove hagaragaye abantu benshi cyane bose baje kureba iyi myitozo ariko abafana batashye birahira Joachim Ojera bavuga ko ari we musore bari bakeneye bitewe ni uko arimo gushimisha abafana mu mikinire ye nubwo bavuga ko adatsinda ariko yatuma ikipe itsinda.

Muri abo bigaruriwe n’ubuhanga bw’uyu mukinnyi harimo n’abakinnyi bakinana badatinya no kwemeza ko Onana yakwicara kugirango uyu musore ajye abona umwanya. Bamwe mu bakinnyi twaganiriye batifuje ko dushyira hanze amazina yabo badutangarije ko Haringingo Francis abafashije yajya yicaza Willy Essomba Onana agakinisha Ojera kubera ko ngo amurusha umupira.

Ibi abakinnyi ba Rayon Sports basaba Haringingo Francis ntabwo wapfa kubyemeza ariko ku rundi ruhande wabumva bitewe ni uko Onana igihe yakinanye nabo yajyendaga abatenguha aho urugamba rwabaga rukomeye harimo nko ku mikino imwe n’imwe ikomeye akavamo agaragaza ko yavunitse.

Ibi abakinnyi barabisaba kubera umukino iyi kipe ifite kuri iki cyumweru n’ikipe ya Kiyovu Sports ariko amakuru ahari anavuga ko Willy Essomba Onana atazakina nubwo yatangiye imyitozo. Biravugwa ko Onana imvune afite atarakira neza nubwo we akomeza kugaragaza ko yiteguye gukina na Kiyovu Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Umuherwekazi hano mu Rwanda Kate Bashabe yazamuye ijwi hejuru yishimira umunsi w’Intwari

Rusizi: Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze igikorwa cy’ubutwari cyatumye abandi baturage bazima bakorwa n’isoni