in

“Harahirwa Pamela ufite umugabo nkawe” Ifoto ya The Ben yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Icyamamare mu muziki w’u Rwanda Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben usigaye ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za America ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamela wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

The Ben hari ifoto ye yahererekanywe ku mbuga nkoranyambaga ivugisha abatari bacye bitewe n’igihagararo cye ndetse n’imbaraga z’umubiri z’uyu musore ukundwa n’abatari bacye biganjemo ab’igitsina gore.

Iyo foto abantu bayivuzeho amagambo menshi, hari abagize bati “Hararirwa Uwicyeza Pamela ufite umugabo w’ibogari nkawe” abandi bati genda Pamela warahiriwe kugira umugabo nka The Ben.

Uyu musore amaze iminsi mu bitaramo mu gihugu cya Canada, nyuma y’ibyo bitaramo yatangaje ko impamvu yabikoraga ari ukubera ko yashakaga amafaranga azifashisha mu gukora ubukwe bw’akataraboneka we na Pamela ateganya gukora ra vuba aha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba agukorera bimwe muri ibi agukunda kurusha uko wowe ubitekereza

Abakinnyi b’Abanyamahanga muri Rayon Sports barwanye bapfa ko umwe atahaye undi umupira