in

Hamenyekanye impamvu itari nziza yatumye umushyushyarugamba Bianca atagaragara mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert yari yitezwemo nk’umushyushyarugamba 

Hamenyekanye impamvu itari nziza yatumye umushyushyarugamba Bianca atagaragara mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert yari yitezwemo kn’umushyushyarugamba.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca yatunguwe n’uburwayi bwamubujije kwitabira igitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ yari yahawemo akazi ko kukiyobora.

Ntabwo benshi bamenye icyari cyihishe inyuma y’ibura ry’uyu mukobwa mu gitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.

Bianca abazwa kuri ibi yavuze ko yahuye n’uburwayi atasobanukiwe bwatumye atabasha kwitabira iki gitaramo.

Bianca avuga ko icyatumye uburwayi bwe bumuyobera ari ukuntu yasaraye gusa nyamara nta kindi kintu yigeze arwara, icyakora ahamya ko kugeza ubu ari koroherwa.

Nubwo yabuze ariko iki gitaramo cyaje kuyoborwa na MC Buryohe afatanyije na MC Anita Pendo bafatanyaga na DJ Phil Peter na DJ Shooter.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Umusabirizi yagonzwe n’imodoka yabuze feri

Bwa mbere mushiki wa Yvan Buravan atangaje byinshi utamenye ku rupfu rwa musaza we ndetse n’ubuzima banyuranyemo bakiri abana