Hamenyekanye igihe Ndimbati azasubirira mu rukiko

Uwihoreye Jean Bosco uzwi muri film nyarwanda nka Ndimbati, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka ndetse akanamuteta.

Amakuru ahari aremeza ko Ndimbati azasubira imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 13 Nzeri 2022, ubwo urubanza rwe ruzaba ruburanishwa mu mizi nkuko ikinyamakuru umuryango kibitangaza.

Rugiye kuburanishwa nyuma y’uko ku wa 28 Mata 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubusabe bwa ndimbati bwo kuburana ari hanze adafunze.