in

Hamenyekanye akavagari k’amafaranga amaze gukusanywa yo gufasha Mukanemeye w’imyaka 100, umufana ukomeye wa Mukura

Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo urubyiruko bamaze gukusanya inkunga y’ibihumbi 704 Frw yo gufasha Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 wo mu Karere ka Gisagara, umaze kwandika izina nk’umukuzi w’umupira w’amaguru.

Igitekerezo cyo gukusanya iyi nkunga cyavutse nyuma y’amafoto y’uyu mukecuru wahawe izina rya witwa Mama Mukura, yashyizwe kuri Twitter ku wa 18 Ukwakira 2022 ubwo yari yasuwe n’Abatoza n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23.

Icyo gihe hahise hatangizwa ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kumwubakira inzu, nyuma y’uko byagaragaye ko iyo abamo idahesheje ishema abakunzi b’umupira w’amaguru.

Ubwo abo bakinnyi bamusuraga yari yambaye ibirenge, bigaragara ko ashobora kuba nta nkweto afite.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Ishimwe Claude umenyerewe ku mazina ya Mwene Karangwa kuri Twitter, aho yifuzaga ko abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange bafatanya gukusanya nibura miliyoni 1 Frw.

Ishimwe yagize ati “Impamvu nagize iki gitekerezo, nabigezeho kubera kubona amafoto y’Amavubi yamusuye, mbona ahantu aba ntabwo hashimishije kandi yambaye ibirenge. Nkibaza nti ‘umufana w’Amavubi uyifana bya nyabyo atari ibyo gushaka amafaranga […] kumufasha akaba ahantu heza ni ibintu bikwiye.”

“Abantu icyo nabasaba ni ugufasha umuntu ukuze, ufitiye akamaro Sosiyete Nyarwanda. Urabona mu minsi ishize yagaragaye bamufata amashusho Amavubi yatsinzwe, yababaye, yarize. Kumufasha ni ibintu dukwiye gukora nk’abakunda umupira w’amaguru ariko nk’urubyiruko muri make.”

Ishimwe avuga ko intego ari uko ayo mafaranga naboneka bazayamushyira tariki 30 Ukwakira 2022, ndetse bakagira n’ibindi bikorwa bamufasha nk’urubyiruko birimo no kuba bamwubakira inzu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Emmy Sibo
Emmy Sibo
1 year ago

Igikorwa kiza ariko ikibazo nibaza niba inzego zibanze zidafasha uriya mukecuru bigaragara ko azwi,ubwo abatazwi byifashe gute?

Amashusho ya Kate Bashabe ari mu cyaro yavugishije abatari bake

Gafotozi w’ikipe ya Rayon Sport yatumye abafana bayo birata ku y’andi ma kipe kubera amafoto atangaje ashyira hanze(AMAFOTO)