in

Hamaze gutangazwa imihanda izifashishwa muri Tour du Rwanda 2023, ihere ijisho niba aho iwanyu iri siganwa rizahanyura

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali nibwo hatangajwe inzira zizifashishwa muri Tour Tour du Rwanda 2023, ndetse hanatangazwa n’amakipe azitabira.

Tour du Rwanda 2023 iteganyijwe kuba kuva tariki 19 na 26 Gashyantare ku nshuro ya 15, ikazitabirwa n’amakipe 20 arimo abiri yo mu Rwanda, rizerekeza mu byerekezo bishya ugendeye ku byari bisanzwe bikoreshwa.

Ibyerekezo bishya byatangajwe bizakoreshwa harimo nk’inzira ya Kigali – Gisagara iri ku ntera y’ibirometero 132.9, Musanze – Karongi ingana n’intera ya 138.3, Rubavu – Gicumbi ku ntera y’ibirometro 157 ndetse na Nyamata – Mt Kigali iri ku ntera ya 115.8.

Dore imihanda yose izifashishwa muri Tour du Rwanda 2023:

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare: Kigali Golf Resort&Villas-Rwamagana
Ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare: Kigali-Gisagara
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare: Huye-Musanze
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare: Musanze-Karongi
Ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare: Rusizi-Rubavu
Ku wa Gatanu tariki ya 24: Rubavu-Gicumbi
Ku wa Gatandatu tariki ya 25: Nyamata-Mont Kigali
Ku Cyumweru tariki ya 26: Canal Olympia Kigali.

Tour du Rwanda ubu yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2019 ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel akaba ari we mukinnyi w’umunyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Niyonzima Peter. 0786745688
Niyonzima Peter. 0786745688
1 year ago

Nibyagaciro kuba bitangajwe hakuri kare nu rwego rwo kumenyesha abaturage twese!!

Kate Bashabe akomeje kuryoherwa n’ubuzima hanze y’u Rwanda (Amafoto )

Inkwano ni 5,000 rwf, Ikifuzo cy’umwe mu ba depite cyasamiwe hejuru na benshi mu basore