in

Hadutse indwara y’amayobera irimo yica idaciye ku rugo

Ni indwara itaramenyekana imiterere yayo ikaba itaranaboneha mu kindi gihugu ku Isi, yatangiriye mu Majyepfo ya Tanzania; abaturage bahatuye bavuga ko babanje kugira ngo ni imyuna, ariko baza gusanga atariyo kuko umuntu ufashwe nayo ahita yikubita hasi, agatangira kuva amaraso mu mazuru.

Iyi ndwara kandi yemejwe na Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, wavuze ko yabiganirirjwe na minisitiri w’intebe wari uherutse gusura aka gace gahana imbibe n’igihugu cya Mozambique.

Perezida , Samia Suluhu, yemeye ko iyi ndwara ihari ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini mu nama rusange ngarukamwaka ya 20 y’abepiskopi gatolika muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, AMECEA i Dar es Salaam.

Perezida Samia yagize ati: “Ejo navuganaga na minisitiri w’intebe, aherutse gusura uturere two mu majyepfo, ambwira ko yabonye icyorezo cy’indwara, abantu bava amaraso mu mazuru bakagwa hasi.”

Yavuze ko abo imaze kwica ari “Benshi” gusa nta mubare wabo yigeze atangaza.

Perezida Suluhu kandi yavuze ko ataramenya neza iby’iyi ndwara, kuko ngo ategereje ko abahanga mu by’ubuzima bagira icyo babikoraho hakamenyekana imiterere yayo, bityo hakamenyekana icyakorwa.

Uturere two mu majyepfo ya Tanzaniya nitwo twugarijwe n’iyi ndwara idasanzwe, itera abantu kuva amaraso no kwitura hasi. Uretse kwitura hasi no kuva amaraso mu mazuru, nta bindi bimenyetso biratangazwa bishobora kugaragaza ko umuntu yafashwe n’iyi ndwara cyangwa niba ishobora kwandura.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bamaze kwandura iyi ndwara, ariko amakuru avuga ko imaze kugera mu bihugu 8.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku banyeshuri bashaka kwiyandikisha gukorera permis mu Rwanda

Amakuru mabi ku abakora bet mu Rwanda