in

Gicumbi: Umugore n’abana be bane bakurikiranweho gukorera igikorwa cy’ubunyamaswa papa ubabyara

Umugore w’imyaka 44 n’abana be bane batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umugabo we bakamuta mu musarani.

Abatawe muri yombi n’ufite imyaka 21, uwa 18, uwa 13 na 11 bombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica se.

Amakuru avuga ko iki cyaha cyabaye kuwa 24 Ukuboza 2022, kibera mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Bugomba mu Mudugudu wa Rugarama, Akarere ka Gicumbi.

Gitifu Tuzekuramya avuga ko hakozwe iperereza kuri urwo rupfu amakuru ntiyahita amanyekana.

Icyakora umwana mukuru yaje kwemera kuyatanga yiyemerera ko bamwishe.

Gitifu ati“Amaze kubivuga nta kindi cyari gukorwa bajyanywe mu butabera, aho berekanye ko bamushyize (umusarani) ntabwo turakuramo umubiri we ngo turebe ko twawubona.”

Gitifu asubiramo ubuhamya bw’ uwo musore yagize ati ” Yiyemereye ko Se bamutaye mu musarane wari umaze igihe, uravidurwa hanyuma ateraho umubyare (insina nto).”

Abafashwe boshyikirijwe Polisi Station ya Kaniga kugira ngo bashyikirizwe RIB Station Kaniga bakurikiranwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kenya: Abarimu batandatu bakurikiranweho kwigisha abana ubusambanyi batawe muri yombi

Gasabo abaturage bariye karungu nyuma yaho umusore wo muri ako gace ubuyobozi busenye inzu yubakiye nyina maze ahita yiyahura