in

Gicumbi: Akurikiranweho kwica nyina

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini, haravugwa inkuru y’umusore witwa Ndihokubwami ukurikiranyweho gukubita umubyeyi we umuhini mu mutwe agahita apfa.

Ubu bwicanyi bwakozwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo.

Aya makuru yemejwe n’umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane wavuze ko bikekwa ko uyu musore yaba aba asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

Viviane avuga ko impamvu bakeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo ni uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ariko ni mwizi koko’: Miss Umutesi Denise wegukanye ikamba muri Miss Rwanda 2020 yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara akenyeye bya kinyarwandakazi (Amafoto)

Adil yanze kurekura! Ikirego cy’umutoza Adil Erradi Mohammed wareze APR FC FIFA ikagitesha agaciro agiye kukijyana muri TASS