in

Gatsibo : Hafashwe abajura 5 bari barakoze ishyirahamwe ryo gutema ibitoki byabandi nkabatema mu kwabo

Tariki ya 1 Gashyantare 2024, mu karere ka Gatsibo hafashwe abagabo 5 bacyekwagaho kwiba ibitoki 40.

 

Ibyo bitoki 40 byibwe mu mirima y’abaturage itandukanye umwe mubibwe ibi bitoki Gahungu Cerestine yatangaje ko yagiye murutoki rwe maze agasanga amabere y’ibitoki maze agahita ahamagaza umuyobozi w’umudigudu maze bahita bajya gushaka umwe mubo bacyekaga ko yaba yihishe inyuma yubwo bujura maze nawe arabibemerera ajya no kubereka n’abandi.

 

Bamaze kwerekana ibitoki byose bibye ubuyobozi bwabasabye gutanga ingurane yibyo bibye maze barayibura niko kubashyikiriza urwego rw’ubugenzaha RIB.

 

Abaturage batuye bavuga ko mu murenge wa Muhura bamaze igihe abajura babiba amatungo harimo Inka,  Ihene ndetse n’imyaka itandukanye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba APR FC bari bagiye gukubita amakofe umusifuzi bashobora guhanwa

Gaze yari itwawe n’ikamyo yaturikanye abantu 200