in

Gasabo: Umwana w’umukobwa w’imyaka 9 ubana na mukase yasanzwe mu buriri yapfuye

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana haravugwa inkuru y’umwana witwa Christella witabye Imana bivugwa ko yishwe na mukase basanzwe babana wahoraga amutoteza.

Abaturanyi be bavuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu mwana ngo yabanje guhunga uwo mukase kubera amakosa yakoze maze ageze mu baturanyi yanga gutaha avuga ko yanga ko mukase yamukubita, ngo kuko amukubita nabi.

Gusa mama umubyara we yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukase asanzwe amwangira umwana dore ko ngo amukubita inkoni mu buryo bubabaje dore ko atajya atinya no ku mutwika akoresheje ibishirira.

Abaturage bakomeza bashyira mu majwi uyu mukase wa nyakwigendera bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubarenganura basi nubwo bitashoboka ko bamugarura ariko basi bazamuhe ubutabera.

Uyu mukase we avuga ko uyu mwana ntacyo bapfaga ngo ahubwo abo mu muryango we aribo bishoboka ko batamukunda ngo kuko igihe yabasuraga yagarutse yararozwe maze aramuvuza kugeza arutse uburozi.

Akomeza avuga ko ku munsi w’ejo uyu mwana yavuye ku ishuri nkibisanzwe maze burira ararya nyuma ajya ku ryama maze uyu Mukase aza gutungurwa asanze uyu mwana mu gitondo yitabye Imana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana avuga ko umurambo wa nyakwigendera uri gusuzumwa mu bitaro by’Umwami Faisal kugira ngo basuzume icyateye urupfu. Akomeza asaba abaturage kwirinda gushinja umuntu mu gihe nta kimenyetso gifatika bafite ngo kuko aribyo bikurura amakimbirane mu muryango.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda ku muhanzi Bushali n’abakunzi be

“Urasa neza maman Amora”-Bahavu Janet yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi be