in

Gakenke: Umugabo yasanze mugenzi we mu buriri aryamanye n’umugore we bararwana kugeza ubwo bose uko ari 3 bajyanwa mu bitaro

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli ho mu Kagari ka Bushoka, umugabo yasanze undi umugabo mu buriri bwe asambana n’umugore we, haba amakimbirane yavuyemo gukomeretsanya, birangira uko ari batatu bajyanywe mu bitaro bya Ruli.

umugabo yatashye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, asanga undi mugabo ari mu rugo rwe asambanya umugore we.

Nyir’urugo akimara kubagwa gitumo, yafashwe n’uburakari ahita afata umuhoro atema uwo mugabo ku rutugu no ku itako, ndetse atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki, gusa nyir’urugo nawe yakomeretse ku kuboko.

Nyuma y’ayo makimbirane, abo batatu bahize bajyanwa mu bitaro bya Ruli, aho kugeza ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mana wee tabara! Mu ntara zimwe mu gihugu zibasiwe bikomeye ni myuzure ndetse n’imitingito idasanzwe 

Videwo: Amashusho agaragaza Kibonke yahuje urugwiro n’inka irimo iramuyobora akomeje gutitiza imbugankoranyambaga