in

Ese ni gute Cristiano Ronaldo azabana n’umugore we mu Barabu kandi batarasezeranye byemewe n’amategeko?

Impaka ni nyinshi ndetse n’urujijo rw’ukuntu Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bazabana mu nzu imwe kandi amategeko yo mu barabu atemerera abantu kubana batarasezeranye.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez babana nk’umugore n’umugabo ndetse bamaze no kubyarana abana gusa ariko ntibasezeranye haba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

Itegeko ryo mu bwami bw’abarabu muri Saudi Arabia rivuga ko abantu batashakanye byemewe n’amategeko batemerewe kurarana nk’umugore n’umugabo.

Umunyamategeko wo muri iki gihugu yavuze ko kuri ubu iryo tegeko ritagikazwa cyane, ndetse ntirireba abanyamahanga cyane. Ibi yabivuze aganira n’ikinyamakuru Marca.

Yagize ati: “Kuri ubu ntabwo ubwami bugikaza iryo tegeko cyane. Na n’ubu ntibemera abantu babana batarashakanye, ariko ibyo babijyamo mu miryango ifitanye ikibazo cy’amakimbirane.

Asoza agira ati: “Ikindi navuga ni uko usanga iri tegeko rigonga cyane abaturage b’imbere mu gihugu, naho ku banyamahanga kuko akenshi baba baje mu bintu byinjiza amafaranga, ntabwo bajya babagendaho cyane.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yavuze abakinnyi bane ba Rayon Sports bazamufasha guha isomo rya ruhago mucyeba APR FC

“Sida mbi ni inzara. Na sida ubwayo yarumiwe” Uramutse wumvishe uko urubyiruko rufata Sida amabere ya kwikora kandi utonsa