Muri iyi minsi hari kubaho ubukangurambaga bwo kumvisha urubyiruko ko Sida ari ndwara igiteye inkeke. Ariko uramutse umenya uko urubyiruko ruyifata wakumirwa.
Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uko urubyiruko rw’iyi minsi rusigaye rufata Sida. Ni mu bitekerezo byatanzwe kuri post Anita Pendo yashyize kuri Instagram ye.
Yagize ati: ” Bitewe n’uko ubona imyifatire y’urubyiruko ubu ubona bibuka ko Virusi itera sida ikiriho? Cyangwa kuri bo ni igihuha?
Nyuma yo kubona iyo post abantu batandukanye batanze ibitekerezo bigiye bitandukanye kuri iyo ngingo.


